top of page

......mu bikorera naho usanga bitewe n’uko amasoko adatangwa mu buryo buhoraho mu byiciro baba bakoramo basigaye bakoresha abakozi b’igihe gito badahoraho aribyo benshi bakunze kwita ibiraka.

 

Muri urwe rwego hakibazwa iki kibazo: ese koko kuri ubu ni ngombwa kwiga amasomo y’ ikirenga cyane ugambiriye kuzabona imirimo? Benshi kuri kino kibazo bafite uko babyumva bitandukanye; mu kiganiro cya CODE250 cya TV10 mu Rwanda, umunyamakuru yasuye abanyeshuri biga mu ishuri rya IFAK, yababajije icyo bavuga kuri kino kibazo bamwe muri bo batanze ibitekerezo byabo uko babyumva, aho umwe nise Shyaka (izina ryahimbwe) yavuze ati kuri we kwiga amashuri menshi kuri ubu nta kamaro we abibonamo rwose, ahubwo akomeza avuga ati umuntu yajya yiga byibuze kugera mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza kugira ngo agire ubumenyi ku bintu yifuza guhanga mo umurimo, mu genzi we witwa Chantal (izina ryahimbwe) we yaramuvuguruje avuga ko kuri we abona umuntu akwiye kuminuza cyane bishoboka kugira ngo abashe guhangana ku isoko ry umurimo aho ariho hose. Tuvuye  ku kiganiro cya CODE250 n’abanyeshuri ba IFAK kandi aho niga nanakorera ubushakashatsi muri Kaminuza Tekinike ya Istanbul benshi bita Ä°TÜ naganariye n’umwe mu banyeshuri biga amasomo ya dokutora (PhD) Nezad ( izina ryahimbwe) ugeze mu mwaka usoza aho akora ubushakashatsi mu kubyaza ingufu z’amashanyarazi imbaraga z’umuhengeri (Electricity production from wave energy) akaba ukomoka mu gihugu cya Iran; uyu mugabo dore ko ari umugabo wubatse ndetse ufite n’umwana umwe yambwiye ko kuri we yaje kwiga muri Ä°TÜ byamutwaye umwanya cyane kandi abona ko abikeneye, ati nari nshinzwe akarere ka Umiya (Ni intara imwe muri Iran) mu bijyanye n’imyubakire y’ingomero kandi nahembwaga amafaranga atari make na gato (ntiyifujije kuyatangaza), ati ariko hari umu injeniyeri wari ukuriye porogaramu zose z’ingomero w’umurusiya, twakoraga ibyo atubwiye nta kubyibazaho cyane kandi rimwe na rimwe biba bidahuye n’aho dukorera dore ko we yatuyoboraga ari Tehran (Umujyi mukuru wa Iran), ati naje gusanga nubwo nkora nk’umu injeniyeri ubumenyi mfite bwamfasha kuba nayobora iyo ntara mu bijyanye n’imyubakire y’ingomero mu gihe kirambye budahagije, nsanga nkeneye kujya mu bushakashatsi nkamenya impamvu y’ibyo nkora nk’inzobere niko kwerekeza muri kaminuza ya mbere muri Turukiya mu byo nkoramo ariko kwisanga hano. Nakomeje mubaza uko ubu akora akazi ke n’icyo dokutora imumariye cyane cyane ko yakomeje kuvuga ko we atifuza kuba umwarimu muri kaminuza gusa nkuko abenshi bakunda kwibwira ku bantu bafite dokutora, yagize ati ubu nkora buri kintu mbanje kugishyira hasi nkacyiga ho neza inyungu n’imbogamizi mu buryo fizike bitewe n’ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru mfite ubu, ntago nkiri umu enjeniyri ukora ibiri kuri mpapuro ahubwo ntegura izo mpapuro ubwanjye kandi mu buryo bwizewe nkanayobora ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga kuva utangiye kugeza urangiye, kwiga dokutora mbifatanyije no kuba narabaye umu enjeniyeri usanzwe byabyaye inzobere mu byo nkora ubu.

 

Mu gusoza turebye ibitekerezo byaganiriweho hejuru twavuga ko buri wese afite uburenganzira bwo kwihitiramo ikimubereye gusa hakitabwa ku kubanza buri wese akicara akireba ho akareba aho yavuye n’aho ageze ndetse n’aho yifuza kujya, noneho akareba koko niba aho yifuza kujya hamusaba kuba yaraminuje cyane cyangwa ari uguhagarikira aho ageze wenda akaba yafata amasomo y’igihe gito ajyanye n’ibyo yifuza gushakamo imibereho.

 

Ikindi turusheho kwigirira icyizere, nta muntu wundi ushobora kuguhagarika mu rugendo rwawe rwo gutera imbere mu buryo ubwo aribwo bwose utabigize mo uruhare, reka abantu bakubwiriza icyo ugomba gukora, kora wowe icyo ubona ko ugomba gukora, rekana n’abantu utangira kuvuga bati rekera aho kuvuga kora ibi, tinyuka uhakane ibitajyanye na gahunda wihaye, iga kuvuga oya kandi uyihagazeho, andika ibyo wifuza kugera ho mu gihe runaka bizagufasha kwiga cyangwa gukora ufite aho ushaka kugera uzi n’icyo ushaka kugera ho.

 

 

N.B: Ibitekerezo byanyu birakenewe cyane kugira ngo turusheho gufashanya gukora no kwiteza imbere, imiryango yacu n’igihugu cyacu.

bottom of page